Kuruyu wa gatatu nibwo hiriwe amakuru avuga ko ikipe ya Kiyovu sport yaguze bus hanasakara amakuru avugwa ko baba bayiguze million 120 gusa ubuyobozi bwabihakanye.


Ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino mu Rwanda hiriwe havugwa amakuru avugako ikipe ya Kiyovu sport yaba yamaze kugura bus nini izajya itwara abatoza n’abakinnyi ndetse hanagaragara amafoto yiyo bus inariho umuyobozi w’abafana ba Kiyovu sport Minani Hemed ari kuyifotorezaho nkaho hari ubutumwa ashaka gutanga kuko binagaragara ko iyi bus ari shyashya.


Iyi bus biravugwa ko yaba yaguzwe million 120 z’amanyarwanda gusa bagatangaho make andi bakazagenda bayishyura gake gake gusa umuyobozi wa Kiyovu sport kurubu bita Ntarindwa Theodore yatangaje ko amakuru ya bus bari kuvugwa ntayahari ngo bo bahugiye mu gushaka imishahara y’abakinnyi babo, ati gusa niba hari umufana ufite ibyishimo gushaka kuyiduha twayakiriza yombi rwose byaba ari igikorwa cyiza.


Kiyovu sport n’ikipe yitezwe cyane muri shampiyona yumwaka utaha kubera abakinnyi beza yaguze ndetse n’umutoza Karekezi Olivier uzaba ayitoza hakibazwa niba iyi kipe izabasha kwegukana igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka myinshi itagikozaho imyanya y’intoki gusa bamwe mu bafana bafite impungenge zo kuba ikipe yabo itazabasha kwishyura imishahara yabafana baguze kuko ni abahenze gusa.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here