Nyuma y’iminsi mike cyane ashize hanze Save the Date AIP Alexis Ndayisaba yaraye ahitanywe n’ Impanuka

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, yemeje umu Polisi AIP Ndayisaba Alexis yitabye Imana azize impanuka yabereye i muhanga

Ati “ Nibyo impanuka yabaye, ni umupolisi wari utwaye moto avuye ku kazi agongana na Coaster ya Horizon arakomereka bamujyana kwa muganga aba ariho apfira.”

Imodoka ya Coaster yagonganye na moto yari iriho Nyakwigendera Alexis ubwo yari igeze hafi y’Ibiro by’Akarere ka Muhanga ahita ahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2019.

Ibi bibaye mu gihe uyu mupolisi yari mu myiteguro yo gushinga urugo na M confiance ubukwe bwari buteganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.


Written by Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here