Umugabo yishe umugore we mu karere ka Rusizi muri Bugarama. Nkuko amakuru atugera ho bivuga ko yaba yamwicishije ishoka ariko haracyakorwa iperereza.

Nkuko bitangazwa n’abaturanyi bivugwa ko aba bombi batari babanye neza kandi ikibazo cyabo ubuyobozi bwavuze ko bwari bukizi, bakabuga ko uyu mugore n’uyu mugabo kumvikana byari byarananiranye ubuyobozi bugafata icyemezo cyo kubagira inama yo kwaka gatanya nubwo iyi atari inama nziza wagira abantu.

Inkuru dukesha Tv1 ivuga ko umugore yari yaramaze gushyira umukono kuri gatanya hasigaye umugabo, ariko aza gutahana akanyamuneza anamubwira ko yisubiye ho bagiye kuryama.

Nyamara nibwo yarafite umugambi wo kwivugana umugore we, muru gicuku niho iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi yagikoze, abari bari mu nzu ntibabimenye kuko yabikoze bucece, byamenyekanye mu gitondo.

Amakuru dufite n’uko uyu mugabo atarafatwa ariko abashinzwe umutekano nabo bari gukora akazi kabo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here