Umuryango wa Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse, inshuti ze, abo bakoranye, abo bakoranaga n’abandi bamuzi, kuri uyu wa Gatanu baramukiye mu muhango wo guherekeza mu cyubahiro uyu mubyeyi wari imfura kuri bose.


Senateri Makuza yihanganishije umuryango we, avuga ko ubuze umugore n’umubyeyi; asaba abasigaye muri rusange kumufatiraho urugero rwo kumenya kwitangira akazi no kwicisha bugufi.

Ati “Mu kazi yari nk’umubyeyi cyane kubera umutima n’ubwitonzi ndetse bikazamo n’ubwitange ubona birenze n’imyaka yari afite nubwo atari mukuru cyane ariko yari umwe mu bakuru muri twe.”

Senateri Rugema Michel uyobora Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga , Ubutwererane n’Umutekano ari nayo Kagoyire yabarizwagamo, we yagize ati “Urwibutso ni rurerure kandi ni rwiza. Ni umurage mwiza, inama nziza, gukunda abantu, gukunda akazi, indangagaciro zose za Kinyarwanda yari azuzuje.”

Nyakwigendera yavuzee ibigwi nabo bakoranye mu nteko ishingamategeko

Senateri Uyisenga Charles babanaga muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano we yavuze ko yabatoje byinshi.

Ati “Kumwita Mama Tereza, urumva icyo bivuga. Twamufataga nka Mama wacu, nubwo hari benshi twamurutaga. Yari umuntu ukunda amasengesho, ukunda Imana kandi witangira umurimo. ”

Imirimo nyakwigendera yakoze
Senateri Bishagara yayoboye itsinda ry’ubushakashatsi muri PNLS/CNLS HIV/AIDS Center mu 1995-1996, yabaye umuyobozi wa KHI (Kigali Health Institute muri 1996-2004); umwarimu udahoraho mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) mu 1999-2003.

Hagati ya 2008-2011 yabaye umuyobozi ku rwego rw’igihugu w’umuryango JHPIEGO /MCHIP ushamikiye kuri Johns Hopkins University (USAID), umujyanama mu bya tekiniki muri gahunda ya PSI mu 2005-2006.

Mu 2006 kandi yabaye umujyanama mu bya tekiniki muri Save the Children-UK, aba Perezida wa Profemmes Twese -Hamwe na COCAFEM /Great Lakes (2007-2011).

Yabaye mu nama y’ubutegetsi y’icyari ikigega gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze cyaje guhinduka Ikigo gishinzwe iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) mu 2007-2011. Yari umwe kandi mu bagize inama y’ubugetsi ya ASSETIF (Association d’Execution des travaux d’interet public) mu 2008-2011.

Mu 2007-2011 yabaye umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), yari umwe mu bashinze akaba no mu nama y’ubutegetsi ya FAWE Rwanda, kuva mu 1997. Kuva mu 2008-2011 kandi yabaye umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya White Ribbon Alliance igamije kurengera ubuzima bw’abagore n’abana.

Umubiri we wajyanywe mu nteko ishingamateko ahabera umuhango wo kumusezeraho

Abo mu muryango we bamusezera mbere y’ uko umubiri ujyanwa mu nteko ishingamategeko

________________________

Written by Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here