Hashize iminsi ine nta mutekano uri mu Mijyi imwe n’imwe y’igihugu cy’Afurika y’Epfo. Bitewe n’umujinya ukabije w’urubyiruko rw’iki gihugu rwamaze kwishyiramo ko impamvu y’ubushomeri bubugarije ari ukubera ko akazi kabo katwawe n’abanyamahanga.

Muntangiriro yiyo myigaragambyo hibasiwe amaduka y’ubucuruzi y’abaturage ba Nigeria bakorera mu Mujyi wa Johannesburg uko amasaha yicumaga byahinduye isura, hatwikwa imodoka n’amaduka, hakubitwa buri wese utari umwenegihugu w’Afurika y’Epfo.

Umwe mu bahohotewe , Hassan Kabul w’ imyaka 33 y’amavuko akomoka muri Bangladesh, afite iduka ricuruza ibikoresho by’imodoka mu Mujyi wa Cape Town, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ati” Ubu icyarokora ubuzima bwanjye ni uko Leta ya Bangladesh yakohereza indege y’ubutabazi ikadukura muri iki gihugu cy’ ‘ibisimba’. 

Amafaranga dukoreye iyo tuyajyane muri banki tuyamburirwa mu nzira, uwangeza iwacu sinakongera kuzatekereza kugaruka muri iki gihugu”

Leta zitandukanye zikomeje kubwira abaturage bazo baba muri Afrika y’Epfo ko baguma mu ngo zabo bakirinda gusubira mu kazi no ku mihanda.

Dore ko zimwe muri leta zatangiye gutanga amabwiriza no gufasha abaturage babo babarizwa muri iki gihugu.

Nka Leta ya Ethiopia yasabye umunya-Ethiopia wese kugana Ambassade yabo iherereye muri Afurika y’Epfo mu gihe hari gutegurwa ubutabazi bwihuse.

Cyril Ramaphosa Perezida w’Africa y’Epfo, abinyujije ku rubuga rwa Twitter yavuze ko leta ayoboye iri gukora ibishoboka byose ngo ihoshe umujinya w’uru rubyiruko. Ati “Ababigizemo uruhare bose bazakurikiranwa kandi bazabiryozwa.”

Avuga ko nta burenganzira na bucye abanya-Afurika y’Epfo bafite bwo guhohotera abanyamahanga batuye muri iki gihugu. Dore ko ibi bibaye inshuro irenze imwe urubyiruko rw’Afrika y’Epfo rwibasira abanyamahanga. 

Amakuru dukesha BBC ivuga ko kuri uyu wa kabiri tariki 03 Nzeli 2019 umubare munini w’abantu i Johannesburg biriwe batwika amaduka menshi bavuga ko ari ay’abanyamahanga bo muri Afurika baba muri Afurika y’Epfo.  

Polisi yo muri Afurika y’Epfo yakoresheje ibyuka biryana mu maso n’amasasu ya pulasitike hamwe n’ibisasu bya Grenade mu gutatanya abasahuraga n’abatwikaga amaduka. Abantu 41 barafashwe batabwa muri yombi.

Ubugizi bwa nabi muri Afurika y’Epfo bwatangiriye i Jeppestown hafi y’Akarere k’uburucuruzi, bukomereza mu tundi turere tw’Umujyi wa Johannesburg. 

Bamwe mu batuye muri Afurika, Nigeria n’ahandi banditse bamagana ihohoterwa riri gukorerwa abanyamahanga muri Afurika y’Epfo bari mu Mujyi wa Johannesbrug, Pretoria n’ahandi.

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari yandikiye mugenzi we Ramaphosa wa Afurika y’Epfo amubwira ko ahangayikishijwe n’umutekano w’abanya-Nigeria bari muri Afurika y’Epfo n’ibintu byabo.  

Avuga ko afite icyizere cy’uko Guverinoma ya Afurika y’Epfo mu mbaraga zayo iri gukora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo.

Mouss Faki Mahamat, yavuze ko Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC), ikomeza gutanga umusanzu wayo mu gushyigikira Guverinoma ya Afurika y’Epfo mu guhangana n’igitera ibikorwa bibi bikorerwa abanyamahanga kugira ngo haboneka amahoro n’umutekano mu gihugu. 

Written by Igihozo


LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here