Jacques Chirac wahoze ari perezida w’ubufaransa yitabye Imana kuri uyu wa kane 26 Nzeri azize indwara ya vasculaire cérébral (AVC) indwara ifata igice cy’ubwonko, nkuko byatangajwe n’umuryangowe, uyu mugababo yatabarutse afite imyaka 86 nkuko tubikesha ikinyamakuru france24.com.

Jacques Chirac célèbre la victoire des Bleus lors du Mondial-98.
Chirac ntazibagirana no mu mitima yaba sportif

Jacques Chirac wavutse 29 Ugushyingo 1932 mu mujyi wa Paris muri France, yabaye perezida w’ubu faransa kuva 1995-2007 ari nawe perezida wa 5 w’iki gihugu.

Asize umuryango w’abana batatu aribo Claude Chirac, Anh Dao Traxel, na Laurence Chirac n’umugore we Bernadette Chirac.

Imana imuhe iruhuko ridashira, kandi twifatanyije n’umuryango we muri ibi bihe bikomeye barimo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here