Papa Francis atangaza ko abenshi mu bagiye guhabwa ubupadiri ari abakomoka mu duce twa Amazon turimo ibihugu bya Bolivia, Brazil, Colombia, Ecuador, French Guyana, Guyane, Peru, Suriname na Venezuella.

Iki cyemezo Papa Francis avuga ko ntacyo kizahungabanya ku bari basanzwe ari abapadiri b’ingaragu kandi ko bitavuze ko abapadiri bose bemerwe gushaka abagore.

Muri iyi nama idasanzwe yari yahawe izina rya ‘Synod’ yabereye I Vatican yari yatumiwemo aba Bishop 184 biganjemo abo mu bihugu byo muri Amazon n’ahandi hose ku isi, aba bakaba bari barimo aba bikira 35 n’abandi bihaye Imana b’abagore batandukanye gusa bon ta burenganzira bigeze bahabwa bwo gutora.

Ibi bibaye nyuma y’uko muri 2016 hari hatanzwe ikifuzo cy’uko muri kiliziya Gatolika hajya habamo n’abapadiri b’abagore bakemererwa inshingano nk’iza bagenzi babo b’abagabo,gusa ubu busabe ntacyo Papa Francis yari yabuvugaho.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here