WAGGS (World Association of Girl Guides and Girl Scouts, WAGGS) mu magambo arambuye , mu bufatanye n’Umuryango w’Abagide mu Rwanda bahaye igihembo cy’ishimwe Madamu Jeannette Kagame ku bwo guteza imbere umwana w’umukobwa.

Mu nama nyafurika y’ibihugu bigize umuryango WAGGS kuriyi nshuro
yitabiriwe n’ibihugu 41, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Twunge ubumwe, dutere imbere”. Inama yabaye kuri uyu wa Gatandatu ku nshuro ya 12 y’Inama nyafurika y’ibihugu bigize umuryango WAGGS yatangiye tariki 16 izageza tariki 20 Nyakanga 2019 i Kigali.

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi ni we wakiriye igihembo ku bwa Madamu Jeannette Kagame.

Abinyujije kuri Twitter, Minisitiri Mbabazi yagize ati “Nishimiye kuba nakiriye igihembo ku bwa Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame, igihembo cyatanzwe na WAGGS ndetse n’Umuryango w’abagide mu Rwanda, kubw’umuhate we mu guteza imbere umwana w’umukobwa.”

Madamu Jeannette Kagame yashimiye Umuryango Mpuzamahanga w’Abakobwa b’abagide n’Abayobozi, avuga ko bazakomeza gufatanya guteza imbere umwana w’umukobwa.

Yagize ati “Mwakoze cyane WAGGS kubw’iri shimwe. Tuzakomeza gufatanya kugira ngo buri mwana w’umukobwa atekane kandi yige.”

Madamu Jeannette Kagame ateza imbere abagore n’abakobwa abinyujije mu miryango itandukanye nka “Imbuto Foundation”, umuryango abereye umuyobozi w’ikirenga ufasha abagore batishoboye, impfubyi, gushyigikira abana b’abakobwa bagaragaza ubuhanga mu mashuri, abana b’ abahungu n’abakobwa b’abahanga badafite ubushobozi, gushyigikira gahunda y’imbonezamikurire mu bana bato n’ibindi.

Minisitiri Rosemary Mbabazi ni we wakiriye igihembo kubwa Madamu Jeannette Kagame

Written by Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here