Nyuma y’amezi atandatu imikino isubitswe mu Rwanda kubera ikibazo cya corona virus ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa basketball ryabimburiye abandi gushyiraho gahunda y’imikino.

Imyanzuro .


Mu nama yahuje abayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino wa basketball n’abayobozi b’amakipe ndetse n’abanyamuryango biri shyirahamwe bavuga Ku buryo basubukura shampiyona no gushyiraho amatariki ahamye.

Patriots BBC niyo ifite igikombe giheruka.


Mu myanzuro yavuye muriyi nama harimo ko shampiyona y’uyu shampiyona y’uyu mwaka igomba guhagarikwa aho yari igeze hagakinwa imikino yo gukuranamo mu makipe umunani ya mbere.


Indi myanzuro yavuye muriyi nama yabaye hifashishijwe uburyo bwa video:
1.Gusubika shampiyona ya basketball ya 2019-2020 aho yari igeze.
2.Urutonde rw’amakipe(ranking) hazarebwa amanota amakipe yari amaze gukina hanyuma bagabanye imikino yari imaze gukina.

  1. Amakipe 8 ya mbere mu bagabo azagabanywamo amatsinda abiri A&B hanyuma abiri ya mbere agende ayobora imwe itsinda rimwe n’indi irindi.
    4.Mu bagore amakipe 4 ya mbere azahita akina imikino ya 1/2 ebyiri zige finale.
    5.Abasifuzi n’abayobozi Bose bazashyirwa ahabugenewe bapimwe mbere yuko imikino itangira.

Mu mukino wa basketball imyitozo iteganijwe gutangira guhera taliki ya 25 nzeri 2020 ikageza taliki ya 15 ukwakira 2020 naho imikino nyirizina itangire guhera taliki ya 16 kugeza Kuri 24 ukwakira.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here