Emery Bayisenge myugariro wakiniraga Saif sport yo muri Bangladesh yamaze gusinyira As de Kigali .


Nyuma y’igihe bivugwa akaza no guhabwa uruhushya n’ikipe yakiniraga ko yashaka ikipe yaba atijwemo umwaka umwe kugira yongere imikino mu maguru myugariro wumunya Rwanda Bayisenge Emery yahise asinyira ikipe y’umujyi wa Kigali amasezerano y’umwaka umwe.

Bayisenge Emery ashobora guhabwa nimero 8.


Bayisenge Emery azakinira As Kigali umwaka w’imikino umwe nkuko yabitangaje hanyuma harebwe niba ikipe ye yakemera kumurekura abone kumvikana na As Kigali niba yakongera amasezerano y’imyaka 2.


Biravugwa ko ikipe ya as Kigali yaba yahaye uyu musore akayabo ka million 12 z’amanyarwanda bakumvikana ko bazajya bamuhemba million umwe buri kwezi gusa hari n’utundi tuntu bagiye bumvikana nkaho igitego azajya atsindira iyi kipe hari agafaranga azajya abona cyangwa buri mukino batsinze ibi byose bikaba biri mu masezerano y’umwaka umwe w’imikino agiye kumara muriyi kipe y’umujyi wa Kigali.


Uyu musore wakiniraga saifu sport club yo muri Bangladesh aje muri As de Kigali asangamo abandi bakinnyi bashya barimo nka Hakizimana Muhadjiri, Shabban Hussein bakunda kwita chabalala ndetse n’abandi basanzwe yari ifite bakomeye Bose ishaka ko bazayifasha mu mikino nyafurika bazitabira uyu mwaka ndetse no gutwara igikombe hano mu Rwanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here