Uyu munsi komite ya Rayon sport icyuye igihe yari iyobowe na Munyakazi Sadate yahererekanyije ububasha na komite y’inzibacyuho igiye kuba iyoboye ikuriwe na Murenzi abdallah.


Nyuma yaho komite ya Rayon sport iseshwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere rgb hagahita hashyirwaho iy’inzibacyuho igomba kuyobora Rayon mu gihe cy’ukwezi kumwe igahangana n’ibibazo iyi kipe ifite ikanategura amatora y’umuyobozi w’iyi kipe.


Bimwe mubyo Munyakazi Sadate yamurikiye komite igiyeho ikuriwe na Murenzi Abdallah harimo inyandiko 407 banditse nizo bandikiwe harimo kandi amasezerano 75 bagiranye n’abakinnyi ndetse n’abandi nka staff technique n’abafatanyabikorwa ba Rayon sport.


Mubindi komite icyuye igihe yanditse harimo: ibikoresho by’ikipe
Impapuro 643 zigaragaza raporo n’ikoreshwa ry’umutungo w’ikipe.


Sheki za bank 14.
Impapuro 5 twandikishirisheho ibirango bya Rayon sport muri RDB.


Kashi z’umuryango.


Bagaragaje umwenda ikipe ifite ndetse n’iyo ibafitiye.
Hagaragajwe abakinnyi 43 harimo 10 bato bafatwaga nk’akazoza ka Rayon sport.
Igikombe cya shampiyona 1 n’igikombe cya padiri
Staff technique igizwe n’abakozi 9 ndetse n’abandi bakozi 4 b’umuryango wa Rayon sports.


Komite igiyeho y’inzibacyuho igiye kuyobora Rayon mu gihe cy’ukwezi aho ifite inshingano nyinshi ikaba yanashyizweho na rgb igizwe n’abantu gatatu barimo Murenzi Abdallah na Thadee.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here