Rutahizamu wumunya Rwanda Kevin Monnet Plaque ashobora kugaragara bwa mbere mw’ikipe y’igihugu amavubi nkuko yamaze kubyemera.


Kevin Monnet plaque nyuma yuko yemereye u Rwanda ko azarukinira nirumwifashisha mu mukino rusakina biravugwa ko umutoza w’ikipe y’igihugu amavubi Mashami Vincent yaba azamuhamagara mu bakinnyi bazava hanze mw’ikipe agomba kwifashisha mu gushyingo uyu mwaka.

Ku myaka 32 Monnet paque agiye gukinira u Rwanda.


Biravugwa ko kuruyu wa Kane taliki ya 1 umutoza Mashami Vincent azahamagara abakinnyi azifashisha mu mikino afite iri imbere harimo n’ibiri ya gishuti izaba mu kwakira, murabo bakinnyi bazava hanze biravugwa ko harimo rutahizamu wa Saint Etienne yo mu gihugu cy’ubufaransa Kevin Monnet paque ndetse na Lewis ukinira Arsenal y’abatarengeje imyaka 23.


Mu bakinnyi 13 bazifashisha harimo abasanzwe bitabira imikino y’ikipe y’igihugu amavubi nkaba Djihad n’abandi gusa harimo n’abandi bashya baturutse Ku mugabane w’iburayi bagiye baganirizwa n’ababishinzwe kugira bazaze gutanga ingufu zabo mw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.


Urutonde rw’abakinnyi bazava hanze n’ikipe bazaba bavuyemo:


Kevin Monnet paque: Saint-Étienne muri france)
George Lewis Igaba-Ishimwe: ( Arsenal u23)
Nirisarike Salomon: ( fc Punik muri Romania)
Bizimana Djihad ( Waasland Beveren mu bubirigi)
Kagele Meddie (Simba sport club muri Tanzania)
Shema Tresor (Berchott mu bubirigi)
Steve Rubanguka (AE Karaiskakis muri Greece)
Mukunzi Yannick ( Sandvikens fk muri Sweden)
Rwatubyaye Abdul ( Colorado spring switchbacks muri amerika)
Kevin Muhire ( Al gaish muri Egypt)
Haruna Niyonzima (Younga Africans muri Tanzania)
Niyonzima Ally ( Azam fc muri Tanzania)
Mvuyekure Emery (Tusker muri Kenya)

George lewis igaba wa Arsenal ashobora kuzakinira u Rwanda.


Ikipe y’igihugu amavubi izakina imikino ya gishuti ibiri yitegura imikino ya chan izaba mu kwezi kwa mbere ndetse n’indi yo guhatanira kujya mu gikombe cya afurika ndetse n’icyisi Umutoza Mashami akaba aza guhamagara bamwe mu bakinnyi bakomeye u Rwanda rwashobora kwifashisha bigakunda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here