Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vicent yahamagaye urutonde rw’abakinnyi 37 bagomba kuzakina na Cap verte.


Kuruyu wa gatatu umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi na ferwafa bateguye ikiganiro n’abanyamakuru aho bari bugaragaze urutonde rw’abakinnyi bagomba kwifashishwa mu mikino ibiri u Rwanda rufitanye na Cap Verte.

Abakinnyi 37 bahamagawe na Mashami.


Urutonde rw’abakinnyi 37 bagomba kuzatoranywamo abazajya muri Cap Verte ndetse n’abandi bagomba gutegereza kuburyo hari ugize ikibazo yahita yinjiramo akamusimbura.

Kevin Monnet paque nawe azitabira imikino y’Amavubi.


Kevin Monnet Paque rutahizamu ukinira Saint Etienne mu gihugu cy’ubufaransa yahamagawe bwa mbere mw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi nyuma yo kwemerera umutoza Mashami Vicent ko yiteguye kuza gukinira u Rwanda aho akomoka.

Amavubi aheruka gutsinda akina na Mauritius.


Abakinnyi batunguranye kururu rutonde rw’abakinnyi 37 ni Rwabugiri Omar na Niyomugabo Claude Bose bakinira Apr fc naho abatajeho bigatungurana ni rutahizamu wabaye uwa 2 muri shampiyona ya 2019-2020 Iradukunda Bertrand ukinira Gasogi united ndetse na Mvuyekure Emery umuzamu ukinira Tusker yo muri Kenya.

Iradukunda Bertrand ari Ku rutonde rw’abakinnyi bagomba gutegereza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here