Sunday Oni Jimoh rutahizamu wumunya Nigeria yamaze gusinyira ikipe ya Rayon sport nyuma y’igihe gito bivuzwe ko yamaze kumvikana n’ubuyobozi bw’iyi kipe.


Ikipe ya Rayon sport yumvikanye na rutahizamu mushya kuva mu gihugu cya Nigeria aho yakiniraga ikipe ya Abia warriors y’iwabo mu gihugu cya Nigeria akaba agiye kwatakira iyi kipe kugera mu mwaka wa 2022.

Sunday Oni Jimoh yasinyiye Rayon sport.


Sunday Oni Jimoh ni rutahizamu w’imyaka 24 ukomoka muri Nigeria akaba yakiniraga Abia Warriors yo mu kiciro cya mbere iyi kipe yakiniraga ikaba yararangije Ku mwanya wa 7 muri shampiyona ishize.

Ubuyobozi bwa Rayon sport bwasinyishije undi rutahizamu.
Sunday Oni Jimoh yitezweho byinshi muri Rayon.


Ubuyobozi bwa Rayon sport bumaze gutangaza abakinnyi bashya harimo n’abandi basanzwe batari bakaza mu myitozo harimo nka Ciiza Hussein wahageze mu minsi ishize ndetse na Oumar Sidibe umunya Mali wari waratashye iwabo mu kiruhuko.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here