Micho wigeze gutoza ikipe y’igihugu amavubi ubu ni umutoza w’ikipe y’igihugu cya Zambia izwi kw’izina rya chipolopolo.


Murtin sredojevich umutoza wumunya Serbia wamenyekanye cyane atoza amakipe yo Ku mugabane wa afurika cyane ay’ibihugu ubu yamaze kwemezwa nk’umutoza mukuru wa Zambia chipolopolo nyuma yo kumvikana ko uyu mutoza agomba gusubiza iyi kipe mubihe byiza idaheruka.


Micho yerekeje muri Zambia nyuma yuko ikipe ya Zamalek yamazemo igihe gito bafahita bamwirukana kubera umusaruro muke, yahise ajya kumvikana na Zambia kuko bumvikanye mu kwezi kwa kabiri gusa atinda gusinya kubera ibibazo bya corona virus gusa Ku munsi wejo nibwo amafoto ari gusinya amasezerano nibwo yagiye hanze kumugaragaro bihita binatangazwa ko yasinye.


Micho yatoje amakipe menshi ya hano muri afurika harimo nka Uganda cranes ikipe y’igihugu cy’abaturanyi cya Uganda, nyuma yerekeza muri afurika yepfo mw’ikipe ya Orlando pirates yanagiriyemo ibihe byiza cyane haba muri shampiyona yahariya ndetse no mu mukino nyafurika, micho yavuye muri afurika yepfo ajya mu gihugu cya misiri mw’ikipe yaho y’ibigwi ya Zamalek gusa ntiyaje kuyitindamo ubu ni umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu cya Zambia.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here