Bamwe mu bafana ba Arsenal bagaragaje ko batishimiye uyu mutoza wabo wagiye gusuhuza Pep Guardiola nyuma y’umukino ari guseka bituma bajya ku mbuga nkoranyambaga zabo baramunenga karahava.

Abafana benshi bashinje Umutoza w’ikipe ya Arsenal ariwe Ljungberg kunyurwa no gutsindirwa mu rugo ibitego 3-0 na Manchester City cyane ko yagiye gusuhuza Pep Guardiola wamutsinze ari guseka.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Thesun cyo mubwongereza gitangaza ko bababaje abafana ndetse bamwe babibonamo nko gusuzugura ikipe.

Umutoza Ljungberg yasabye abayobozi ba Arsenal kugabanya akavuyo kenshi kari mu ikipe bagatangaza vuba na bwangu umutoza mushya cyane ko iyi kipe ikomeje kugana ahabi.

Yagize ati “Nababwiye ko bagomba gufata umwanzuro vuba.Turi hano gutanga ubufasha ndetse turagerageza ariko hakwiriye gufatwa umwanzuro vuba tukamera nk’andi makipe.”

Abafana basabye ko nuyu mutoza yakwirukanwa ndetse abandi bamutuka ibitutsi byinshi kubera kugaragara ari guseka nyuma yo gutsindwa na City 3-0.


Written by Rukundo Remmy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here