Kuruyu wambere ikipe y’igihugu Amavubi irasubira mu mwiherero gusa umutoza hari abakinnyi bamwe agomba gusiga kubera urwego bagaragaje ruri hasi abandi kubera imvune.


Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent nabo bakorana bahisemo gusezerera abakinnyi batandatu mubo batangiranye imyitozo ya mbere bakoze mu byumweru bibiri kuko bagiye bagaragaza ko bagifite urwego ruri hasi ubwo bagomba gusubira mu makipe yabo.

Karisa Rashid wa As Kigali ari mu basigaye.

Bakinnyi batari bujyane n’abandi mu mwiherero ni:
Karisa Rashid
Ndekwe Felix
Emery Bayisenge
Iradukunda Eric radou
Bizimana yannick
Usengimana Faustin.

Emery Bayisenge ari Ku rutonde rw’abasigaye.


Aba bakinnyi barajya gukora imyitozo mu makipe yabo aho batangiye gukora abandi bakore Ku giti cyabo gusa bagomba kwiyongeraho na rutahizamu Sugira Ernest wagize ikibazo cy’imvune ubwo yarari mu mwiherero wa mbere.

Sugira kubera imvune ntari bujye mu mwiherero.


Ikipe y’igihugu Amavubi ifite imikino ibiri na Cap Verte umwe izajya gusura iyi kipe Kuri taliki 11 z’ukwezi gutaha binakine umukino wo kwishyura I Kigali bashaka itike yo kujya mu gikombe cya afurika gusa u Rwanda rufite amahirwe make kuko rumaze gutsindwa imikino ibiri harimo nuwa Cameron batsindiwe I Kigali.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here