Abakinnyi b’abanyamahanga bakinira ikipe ya Rayon Sport banze kwitabira inama yatumijweho n’ubuyobozi bw’iyi kipe ahanini kubwo kutemera icyemezo iyi kipe ishaka gufata cyo kugabanya imishahara y’abakozi b’ikipe.

Mu minsi yashize nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport bwatumijeho inama yagombaga guhuza abayobozi n’abakozi bw’iyi kipe cyane cyane abakinnyi havuyemo bari bitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi gusa byaje kugaragara ko n’abakinnyi b’abanyamahanga batitabiriye iyi nama ku bwumvikana bwabo bo bavuga ko urebye iyi nama ntacyo yari igamije.

Muri Rayon Sport haravugwamo kugabanya imishahara ku bakinnyi n’abakozi.

Umwe murabo bakinnyi b’abanyamahanga b’ikipe ya Rayon Sport batitabiriye iyi nama yavuze ko Bari bamaze igihe basaba ubufasha ikipe ikabihorera Kandi ubukene bumeze nabi ikindi ngo Bari bafite amakuru ko bashobora kugabanirizwa imishahara bityo bumvikana kutitabira iyi nama Bose.

Mu kiganiro Isimbi.rw yagiranye n’umwe mu bakinnyi b’abanyamahanga yagize Ati” inama twari tuyizi rwose. Abakinnyi b’abanyamahanga twaravuganye twemeza ko tutagomba kuyijyamo tureka abenegihugu bakayijyamo. Sinavuga ngo twari tuzi ko bari bugabanye imishahara, oya! Ntacyo narenza kuri ibyo nkubwiye.”

Biravugwa ko iyi kipe ya Rayon Sport mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’ubukene ahanini amakipe ya hano my Rwanda yahuye nayo byatewe n’ibyemezo byo gusubika shampiyona bitewe na covid-19 kandi ahanini ariho bakura amafaranga byatumye ifata icyemezo cyo kugabanyiriza abakinnyi umushahara wabo ikazajya ibaha 30% byayo bahembwa ibi aba bakinnyi bakomoka hanze y’u Rwanda badakozwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here