Abakinnyi bajyanye n’ikipe y’igihugu y’amagare muri Cameron bageze mu Rwanda banakirirwa n’kshyirahamwe ry’uyu mukino gusa bakaba basabye itangazamakuru kubakorera ubuvugizi bakajya bahabwa agahimbazamushyi nk’akabandi.


Ku munsi wejo kuwa 2 nibwo ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ferwacy ryakiriye rinashimira abasore bitabire isiganwa rya grand Prix Chantal Biya muri Cameron nyuma yuko begukanye bimwe mu bihembo harimo n’umwenda w’umuhondo watwawe na Mugisha Moise.

Mugisha Moise yegukanye G.p Chantal Biya kuriki cy’umweru.


Aganira n’itangazamakuru Mugisha Samuel wegukanye igihembo cy’umukinnyi uzamuka cyane kurusha abandi yavuze ko basaba ababishinzwe kujya bafata abakinnyi b’amagare basohokeye igihugu nk’uko bafata izindi kipe z’igihugu kuko byabaha imbaraga zirenzeho.

Ferwacy yakiriye aba basore bitwaye neza muri Cameron.


Mugisha Samuel yagize ati: mudukorere ubuvugizi natwe tujye duhabwa agahimbazamushyi binatere imbaraga abandi bana bari inyuma bifuza gukina uyu mukino kandi banumve ko imikino w’amagare nawo ari umikino nk’iyindi bawuhe agaciro.

Mugisha Samuel na bagenzi be barasaba gukorerwa ubuvugizi.


Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda Murenzi Abdallah yijeje aba basore ko bagiye kubakorera ubuvugizi muri Minisports kandi ko banabutangiye bazakomeza no kubukora kugira ngo abakinnyi b’amagare nabo bajye bahabwa uduhimbazamushyi nk’utwo abandi bahabwa basohokeye igihugu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here