Abakinnyi batatu ba Arsenal barimo na kapiteni wayo Aubameyang bagaragaye mu muhango wo kwita izina ingagi 2020.


Mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi 24 hagarageyemo ibyamamare bitandukanye ndetse n’abakinnyi b’ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’ubwongereza isanzwe ifitanye amasezerano n’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo binyuze muri gahunda ya visit Rwanda.


Abakinnyi ba Arsenal bagaragaye harimo kapiteni Pierre Emerick Aubameyang ,myugariro Hector Bellerin ndetse n’umuzamu w’iyi kipe Brend Leno Bose bagiye bits amazina abana b’ingagi amazina atandukanye y’ikinyarwanda.


Aubameyang yise umwana we IGITEGO anavuga kl impamvu yiri zina aruko asanga abantu bagakwiye gukorera hamwe bagafatanya kugira ngo babashe kuba batsinda ibitego byinshi kandi bishya by’umwihariko mu kubungabunga ubuzima bw’ingagi naho Bellerin yita umwana we IRIZA bisobanuye umwana wa mbere uvutse mu muryango.


Hector Bellerin yavuze ko iyo uri umwana wa mbere mu muryango uba wiyumvamo inshingano ati kandi koko dufite inshingano zo kurinda ibinyabuzima byo muri Parke anarenzaho ati agakobwa keza k’Iriza nzishimira kukubona.


Undi wise izina n’umuzamu Brend Leno wise umwana w’ingagi MYUGARIRO kubera ko ngo yashakaga kw’ibutsa abantu gukomeza kurinda ibidukikije cyane cyane muriki give,ati bizanshimisha cyane guhura nuyu mwana w’umuhungu.


Kuruyu wa Kane abana 24 b’ingagi biswe amazina ariko kubera ubufatanye leta y’u Rwanda binyuze muri Rdb yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu yo gufatanya n’ikipe ya Arsenal ikazajya ibamamaza Ku myenda yabo ndetse no muri sitade.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here