Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangaje byinshi mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino wa Cap vert anavuga ku mpamvu Kevin Monnet Paque ataje gukina iyi mikino.


Mashami Vincent mu kiganiro n’abanyamakuru byagaragaraga ko atishimiye ibyabaye mu kibuga yavuze ko imibare yabo yabaye mibi ahanini bitewe n’ikarita itukura yahawe Ally Niyonzima wakinaga hagati mu kibuga kuko gukina iminota hafi 60 ikipe ituzuye biragoye kubona ibyo wifuza ku bakinnyi.

Mashami Vincent ashinja abanyamakuru kuba baratumye Monnet Paque ataza gukinira u Rwanda.


Ku kibazo cyateye Monnet Paque kutaza gukinira u Rwanda Mashami Vincent yavuze ko bo ibyo basabwa babikoze ariko amagambo y’abanyamakuru agatuma uyu mukinnyi wa Saint Etienne yisubiraho.


Mashami yagize ati: wenda sindi bubigemo cyane gusa ahanini kuba tutarabonye Kevin Monnet Paque byatewe n’abanyamakuru b’imikino hano mu Rwanda, ati burya mwebwe uwo mwavuze neza abantu bamufata neza,uwo mwashyizemo abantu bahita babumva kubera intwaro ikomeye mukoresha yitwa micro gusa uwo ariwe wese ukoresha iyi mpano yahawe mu buryo bubi azabibazwa mw’ijuru.

Kevin Monnet Paque aracyaganirizwa kuza gukina mu Amavubi.


Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yavuze ko uyu mukinnyi bakimuganiriza gusa abanyamakuru mujye mudufasha kuvuga umuntu ahanini ntanicyo mupfa si byiza gusa turacyaganira wenda azaza mu mikino iri imbere.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here