Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwamaze guhamagaza abagabo babiri babarizwa muri Rayon Sports FC, nyuma y’ibibazo by’iyi kipe byamaze kugezwa muri RIB, uru rwego rwamaze guhamagaza abakomeje kuvugwa mu bibazo bya Rayon Sports FC.

Nyuma y’ibibazo bikomeje gufata indi ntera mu kipe ya Rayon Sports FC, byaje kurangira binageze mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), cyane ko umuyobozi w’iyi kipe Munyakazi Sadate, yandikiye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame amwereka ibibazo by’iyi kipe, birimo na ruswa yahawe abasifuzi muri 2015.

Mu minsi ishize, nibwo RIB yatangaje ko yatangiye iperereza ryimbitse kuri iyi ruswa Sadate yavuze ko ikipe abereye umuyobozi, yaba yarigeze gutanga mu mwaka wa 2015 ubwo iyi kipe ya rubanda yayoborwaga na Gacinya Chance Denis.

Munyakazi Sadate nk’umuyobozi wa Rayon Sports FC na Gacinya Chance Denis wahoze ari umuyobozi w’iyi kipe muri 2015, bombi batumijweho na RIB kugira ngo batangire bagire ibyo basobanura kuri iyo ruswa Sadate yavuze ko Rayon yigeze gutanga.

Ibi bikaba byakozwe mu rwego rwo gukomeza gukora iperereza kuri iyi ruswa, cyane ko RIB yo igikomeje iperereza kuri ibi byaba bikomeje kuvuga mu kipe ya rubanda (Rayon Sports FC).

Magingo aya, RIB ntacyo iratangaza kuri iyi nkuru ivuga ku ihamagazwa ry’aba bagabo, cyane ko ubwo FunClub dukesha iyi nkuru yahamagaraga umuvugizi w’uru rwego Marie Michelle Umuhoza, yavuze ko atiriwe i Kigali, bityo akaba ayo makuru atarayamenya.

Gacinya Chance Denis yahamagajwe na RIB
Munyakazi Sadate nawe hari ibyo agomba gusobanura RIB

Ahobite News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here