Umutoza w’ikipe ya Apr fc Muhammad Adil yahumurije abakunzi b’ikipe atoza ko rutahizamu wabo Jacques Tuyisenge yiteguye gukina umukino na Gor mahia.


Ikipe ya Apr fc ifite umukino w’ijonjora ry’ibanze rya Caf champions league kuruyu wa gatandatu aho izakira Gor Mahia mu mukino Ubanza aho hari hari ikizere gike ko uyu rutahizamu atazakina bitewe n’imvune yakuye mw’ikipe y’igihugu.

Adil Muhammad yavuze ko Jacques Tuyisenge azakina muri weekend.


Umutoza wa Apr fc yavuze ko uyu mukinnyi yiteguye neza kandi azakina uyu mukino n’ikipe yavuyemo yanagiriyemo ibihe byiza.


Adil Muhammad yagize ati: Jacques Tuyisenge arahari Ku wa gatandatu ubu nabibemerera,arahari kandi agomba gutsinda ibitego kuko ibitego nibyo bya ngombwa, ntafite Jacques nagiye ngerageza uburyo bwinshi bwo gukina kandi twanabigezeho gusa ni umukinnyi mwiza tugomba kumwubakiraho kuko ni uwingenzi tugomba kumurinda.

Apr fc ifite imikino ibiri na Gor Mahia.


Apr fc ifite umukino ubanza i Kigali kuruyu wa gatandatu aho nyuma yaho izahita ijya muri Kenya gukina umukino wo kwishyura uzaba mu kuboza taliki ya 5 bakina n’iyi kipe ya Gor Mahia itozwa na Robertihno wahoze atoza Rayon sport.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here