Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2019, saa 18:00 nibwo Rayon Sports igomba kwakira ikipe ya Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiona y’u Rwanda .

Abakinnyi batagaragaye kuri stade Gologota Rayon Sports iherutse gutsindirwaho ibitego 2-1 harimo Umunyezamu Kimenyi Yves utarakinnye umukino uheruka kubera ikibazo cy’imvune y’umugongo yakize ubu yiteguye guhangana na Etincelles FC mu gihe Fabrice Mugheni azakoreshwa ku nshuro ya mbere kuva shampiyona yatangira.

Aba bose rero bazafasha Rayon Sport muri uyu mukino izahanganamo na Etincelles FC ya Seninga Innocent ihagaze neza cyane muri iyi minsi.

Rayon Sports izakina uyu mukino idafite rutahizamu Micheal Sarpong wahawe ikarita itukura kubera gutuka umusifuzi Rulisa mu mukino wa Sunrise FC.

Bitewe n’uko ikirere cya Kigali n’inkengero zayo kiri gutanga imvura kenshi, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe umwanzuro wo kugabanya ibiciro byo mu gice cya stade gitwikiriye mu rwego rwo korohereza abakunzi bayo kuri uyu mukino wa Etincelles FC.

Dore uuko ibiciro bizaba bihagaze:

VVIP: 20 000 Frw, VIP: 10 000 Frw, Ahatwikiriye: 3000 Frw, Ahadatwikiriye: 2000 Frw

Dore Abakinnyi 18 bazahangana na Etincelles FC:

Abanyezamu: Kimenyi Yves na Nsengiyumva Emmanuel Ganza

Ba myugariro: Irambona Eric, Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Rutanga Eric, Iradukunda Eric Radu na Runanira Hamza

Abakina hagati: Commodore Olokwei, Amran Nshimiyimana, Nizeyimana Mirafa, Oumar Sidibe, Sekamana Maxime, Ciza Hussein na Fabrice Mugheni

Ba rutahizamu: Iranzi Jean Claude, Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick.


Written by Rukundo Remmy



LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here