Umukinnyi WO hagati mu kibuga wakiniraga Rayon sports Ally Niyonzima yamaze kwerekeza mw’ikipe ya Azam fc yo muri Tanzania.


All Niyonzima nyuma y’amezi atandatu akinira ikipe ya Rayon sport yamaze kwerekeza mu gihugu cya Tanzania Ku masezerano y’imyaka ibiri yasinyiye ikipe ya Azam fc akaba yanerekanwe n’abayobozi biyi kipe nk’umukinnyi wabo mushya.


Nyuma yo kumukorera igeragezwa agezeyo bagasanga ari muzima bahise bamwambika umwambaro wiyi kipe bamwereka itangazamakuru ndetse n’abakunzi biyi kipe banatangaza ko ariwe mukinnyi mushya basinyishije nyuma yundi baherutse gusinyisha mu minsi ishize.


Ally Niyonzima yaciye mu makipe atandukanye harimo Mukura vs, As Kigali, Apr Fc ndetse na Rayon sport yajemo avuye mu gihugu cya Oman aho yakinanaga na mukuru we Ngando Omar we wamaze kumvikana na Kiyovu sports, uyu musore kandi akaba anakinira ikipe y’igihugu amavubi.


Written by GEntil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here