Ikipe y’u Rwanda Amavubi y’abakina imbere mu gihugu ikomeje imyotozo yitegura imikino ya Chan izabera muri Cameron muruku kwezi kwa mutarama 2021.


Amavubi y’abakina imbere muri shampiyona y’u Rwanda amaze iminsi mu mwiherero uri kubera mu karere ka Bugesera aho bari kumwe n’ubundi n’umutoza mukuru w’amakipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Mashami Vincent.


Amavubi ari mw’itsinda C hamwe n’ibihugu bitatu birimo n’ikipe y’igihugu y’abaturanyi cya Uganda hakaba igihugu cya Togo ndetse na Morocco hakaba muri buri tsinda hagomba kuzamukamo ikipe ebyiri zikomeza mu mikino yo gukuranamo.


Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent avuga ko abakinnyi ayoboye bahagaze neza cyane kandi ko bagerageje guhita batangira imyitozo shampiyona y’u Rwanda igisubikwa kugira ngo abakinnyi batongera gutakaza igihe kinini badakina bikazabagiraho ingaruka yo kutitwara neza muriri rushanwa rizakirwa y’igihugu cya Cameron mu kwezi kwa mbere.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here