Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Amavubi ikomeje imyitozo yitegura imikino ibiri izayihuza n’igihugu cya Cap Vert mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya afurika mu mwaka wa 2022.

Muhadjiri Hakizimana mu myitozo.


Abakinnyi bahamagawe bose bari mu myitozo ukuyemo abakina hanze y’u Rwanda ndetse n’abandi bari mu mwihererero w’ikipe ya Apr fc nkuko umutoza wayo Adil yabisabye ko babareka bakagumana bakazaza nyuma.

Karisa rashid na Iyabivuze Osee.
Rugwiro Nerve myugariro w’amavubi.
Sugira Ernest rutahizamu w’amavubi.


Ikipe y’igihugu Amavubi iri gukora imyitozo inshuro ebyiri Ku munsi Kuri sitade ya Kigali I nyamirambo yasoza igataha mu karere ka bugesera muri Hotel aho abakinnyi n’abatoza Bose baba mu mwiherero mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya covid-19.

Abazamu b’amavubi Kimenyi,Kwizera na Ndayishimiye Eric
Mashami Vincent umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi.
Mwambari Serge niwe ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi mu Mavubi.


Amavubi azakina na Cap vert imikino kibiri harimo ubanza aho u Rwanda rizabanza kujya I prea muri Cap vert mu mukino uzaba taliki ya 3 nayo igahita iza I Kigali mu minsi itarenze 3 mu mukino wo kwishyura.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here