Nyuma yuko minisiteri ya siporo yemereye amakipe gutangira imyotozo ako bakurikije amabwiriza yo kwirinda covid Apr fc byabaye iyambere.


Ku munsi wejo taliki ya 28 nzeri nibwo minisiteri ishinzwe siporo yasohoye itangazo imenyesha abayobozi b’amafederasiyo ndetse n’amakipe gutangira imyitozo ariko aruko babanje kugaragaza ko bujuje ibisabwa birimo no gupimisha abakinnyi bose n’abakozi icyorezo cya corona virus.

Butera Andrew apimwa corona.


Ikipe ya Apr fc y’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda yapimishije abakinnyi bayo, abatoza ndetse n’abandi bari muri iyi kipe iza kubikorera Ku bitaro bya gisirikare I Kanombe aho hagaragayemo abakinnyi bose ndetse na bamwe mu bayobozi n’abatoza gusa ngo ntibahita batangira imyitozo baraza gutegereza uruhushya rwa minisiteri nkuko mw’itangazo byanditse.

Umutoza wa Apr Adil yapimwe corona.


Mu bakinnyi bayo bagaragaye harimo na Tuyisenge Jacques waherukaga gusinyira Apr imyaka ibiri ndetse n’abandi bakinnyi bayo bose n’umutoza Adil Muhammad.

Tuyisenge Jacques mushya muri Apr nawe yapimwe.


Ikipe ya Apr fc kuva shampiyona ya 2019-2020 yarangira batangiye kwitegura imikino ya caf champions league bagura abakinnyi bagiye bafite amazina nka Bizimana yannick, Tuyisenge Jacques n’abandi basore bakomeye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here