Kuruyu wa gatatu abasore b’ikipe y’igihugu amavubi yakoze umwitozo wa nyuma mbere yuko ihura n’ikipe y’igihugu cya Cap Vert kuruyu wa Kane.

Amavubi yageze muri Cap Vert kuruyu wa mbere.


Mu myambaro y’amabara y’igihugu ndetse Ku bushyuhe bwinshi bwari Kuri sitade bazakiniraho umukino na Cap Vert abasore Bose bagiriwe ikizere n’umutoza Mashami Vincent bakoze umyitozo bitegura gukina umukino wa gatatu mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’afurika mu mwaka wa 2022.

Abazamu b’ikipe y’igihugu amavubi.
Rutahizamu Meddie Kagele ameze neza.
Bizimana djihad yitoza gutera coup franc.


Amavubi yakoze imyitozo yoroheje itananiza abakinnyi ahanini yiganjemo kwiga imipira y’imiterekano ndetse no kunanura imitsi kugira ngo ejo bazabe bameze neza Ku mukino uzabera Kuri sitade bakoreyeho n’imyitozo yitwa Estadio nacional’blue shalk’ Capo verde ndetse bakaba bazahita bagaruka mu Rwanda gukina umukino wo kwishyura niyi kipe Kuri sitade ya Kigali I nyamirambo.

ibyishimo byinshi Kuri Tuyisenge Jacques na Rugwiro Herve mu myitozo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here