Kuwa gatanu w’icyumweru dusoje tariki ya 24/4/2020 nibwo umukinnyi wa menyekanye cyane hano mu Rwanda Jannot Witakenge yashize mo umwuka nyuma yo kumara igihe arwaye indwara ya kanseri y’igifu.


Jannot yarwariye mu bitaro by’i Bukavu byitwa (Hôpital Général de Bukavu), yatangiye kuremba mu kwezi kwa Nyakanga 2019 nyuma yaje kuva mu bitaro ariko aza gusubira mo arebye cyane tariki ya 20/Mata/2020 kugeza ejo hashize ku wa gatanu ubwo yashiragamo umwuka.


Jannot Witakenge yamenyekanye cyane mu makipe abiri yo mu Rwanda akomeye harimo Rayon Sports,APR Fc n’ikipe y’igihugu amavubi aho yapfuye afite imyaka 40 y’amavuko.


Kuri uyu wa mbere nyuma y’iminsi itatu (3) nibwo yaherekejwe mu cyubahiro aho yari atuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Bukavu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here