Ikipe ya Liverpool yashyikirijwe igikombe cya shampiyona y’ubwongereza premier league nyuma y’umukino yatsinzemo Chelsea ibitego 5 Kuri 3 ibyishimo nyinshi kubakinnyi n’abatoza ndetse n’abakiniye Liverpool mu myaka ya kera.


Taliki ya 22 zukwa karindwi 2020 ni italiki itazibagirana Ku bafana b’ikipe ya Liverpool fc yo mu bwongereza kuko yari imaze kuba imyaka 30 idakoza imitwe y’intoki Kuri iki igikombe cya shampiyona y’abongereza kandi yitwa ko ari ikipe y’ibigwi kw’isi hose mubigwi no mu bikombe kuko ariyo kipe ya kabiri ifite ibikombe nyinshi bya premier league nyuma ya Manchester united.


Liverpool yari yaratwaye igikombe habura imikino igera Ku 5 gusa kuko umukino yanyagiyemo Chelsea fc ibitego 5:3 ariwo mukino yari isigaje gukinira murugo nibwo byari biteganijwe ko ihabwa igikombe cyayo mu birori byabereye muri Anfield lord stade ya Liverpool, Captain Jordan Henderson akaba yagiye mu mateka ko ariwe uhesheje iyi kipe ibikombe bibiri bikomeye harimo champions league na champion y’ubwongereza premier league.


Liverpool yatsinze Chelsea nyamara Chelsea nayo yari iri mu rugamba rwo gushaka umwanya wa Kane uyihesha itike yo kuzakina champions league umwaka utaha w’imikino aho iri guhatana ahanini na Manchester united na Leicester city zose zinganya amanota gusa zikaba zisigaje umukino umwe murizi mpera z’icyumweru.


Ibyishomo byari byinshi kw’isi hose mubafana ba Liverpool fc ndetse n’abandi bakunzi b’umupira w’amaguru mubyukuri bishimiye iyi kipe kuba yongeye gutwara igikombe nubwo bitemewe ariko n’abafana ba Liverpool ari benshi hanze ya stade ya anfield bacanye amatara y’amabara y’ikipe yayo bagaragaza ibyishimo by’ikipe yabo yari imaze imyaka 30 itazi ikitwa premier league.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here