Nyuma y’iminsi icumi basezeranye mu murenge wa Remera Niyonzima Olivier Bakunze kwita Seifu n’umukunzi we Mushambokazi Belyse bakoze ubukwe banasezerana imbere y’Imana.

Niyonzima Olivier na Mushambokazi Belyse bakoze ubukwe.


Kuriki cy’umweru taliki ya 6 nzeri ni itariki itazibagirana kuri Niyonzima Olivier umukinnyi wo hagati mw’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse no mw’ikipe y’ingabo y’igihugu ya Apr fc nyuma yo kwemeranya kuzabana akaramata na Mushambokazi Belyse imbere y’Imana n’abantu akaba bambikanye impeta zo kubana burundu.


Nkuko tubikesha urubuga rwa Apr fc uyu musore akinira ni umuhango wabaye hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid 19 ukaba wabereye mu murenge wa Kimironko murusengero rwitwa Living Word.

Byari ibyishimo Kuri seifu na Belyse.


Ibi birori byayobowe n’umushumba wiri torero witwa Niyonzima Deo aho nyuma y’aba bombi bambikanye impeta umushumba wiri torero yabasabye kuzabana akaramata ndetse bakazanabyara bakuzuza isi nkuko amategeko y’abakurambere bacu Adam na Eva abivuga ko tugomba kororoka mpaka twuzuye isi.


Niyonzima Olivier ni umukinnyi ukina hagati mu kibuga neza cyane akaba yaragiye muri Apr fc nyuma yo guca muri Rayon sport akayivamo umwaka ushize ajya muriyi kipe y’ingabo y’igihugu mu mwaka umwe gusa ayimazemo akaba amaze kuyifasha gutwara ibikombe bitatu birimo na shampiyona y’u Rwanda 2019-2020.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here