Ikipe ya Paris st Germain yegukanye igikombe cya gatatu uyu mwaka mu gihugu cy’ubufaransa nyuma yo gutsinda Olympic Lyons Kuri za penaliti.


Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’igihugu y’ubufaransa yahawe nyuma yaho imikino isubitswe kubera corona virus ariyo iri imbere Ku rutonde rwa shampiyona, yegukanye kandi igikombe cy’igihugu coup de France itsinze St Etienne mu cy’umweru gishize kurubu yamaze kwibikaho na coupe de la ligue.


PSG yatwaye coupé de la ligue mu mukino wabaye kuruyu wa gatanu taliki 31 nyakanga ukina n’ikipe yo mu mugi wa Lyon yitwa Olympic Lyonains iza kuyitsinda Kuri penaliti 5:4 nyuma yaho umukino iminota 90 yarangiye ari ubusa k’ubusa bakajya muri 30 y’inyongera naho bikaba gutyo bakaza kw’itabaza penaliti bikaza kurangira Paris st Germain itsinze ikipe ya Lyon.


Paris st Germain yari yakinishije abakinnyi bayo bazwi nka neymar Junior, angel di maria na Marco veratti gusa ntiyari ifite rutahizamu wayo wumufaransa Kylian E’Mbappe uheruka kugira imvune ikomeye ubwo bakinaga umukino wanyuma na st Etienne Kuri final kurubu akaba yari yiyicariye muri stade afana bagenzi be.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here