Real Madrid yatwaye shampiyona y’igihugu cya Espagne kunshuro yayo ya 34 nyuma yo gutsinda Villarreal ibitego 2:1 mw’ijoro ryakeye.


Ikipe ya real Madrid yo mu gihugu cya espagne ikomeje kw’itwara neza n’umutoza wayo zinedine zidane itwara ibikombe doreko yaraye itwaye igikombe cya shampiyona kunshuro ya 34 nyuma yo gukora ibyo yasabwaga itsinda Ikipe ya Villarreal ibitego 2:1 ibitego byose byatsinzwe na rutahizamu w’umufaransa Karim Benzema kimwe Kuri penalty.


Iyi kipe ya real Madrid yasabwaga amanota 3 ngo ihite itwara iki gikombe ititaye kubiri bube Kuri mukeba wayo Fc Barcelona wari uyikurikiye Ku rutonde rwa shampiyona n’ikinyuranyo cy’amanota 4 ikaba yabonye insinzi itanayigoye kumukino bakiniye kuri stade yabo ya kera doreko ariyo bari kwakiriraho muriyi minsi kuko Santiago bernabeu bari kuyivugurura.


Fb Barcelona yo ikomeje kw’itwara nabi cyane doreko na nijoro yaraye itsinzwe kukibuga cya yo n’ikipe ya Osasuna ibitego 2:1 kandi nyamara yarigifite amahirwe yuko mukeba Real atsinzwe bagatsinda baba bagifite amahirwe Ku gikombe, Barcelona yaje gukomeza kwitwara nabi nkuko yaje kubyerekana ko itari mu bihe byiza nyuma y’igihe abakinnyi bavuye mu karuhuko kubera icyorezo cya corona virus.


Real Madrid yatwaye LA Liga santander kunshuro yayo ya 34 nyamara hakibura umukino umwe ngo iyi shampiyona irangire kuko kurubu yahise irusha Barcelona amanota 7 kurutonde rw’agateganyo naho izindi kipe zirimo na Atretico Madrid zikaba ziri guhatanira imyanya yo kuzakina imikino y’iburayi nka champions league na Europa league naho izindi nazo zigahatanira kutamanuka mu kiciro cya kabiri cy’aho muri Espagne.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here