Simba sports club yo muri Tanzania yatwaye igikombe cya shampiyona Ku nshuro yayo ya gatatu yikurikiranya ibyishimo byari byinshi kubakunzi bayo.


Simba sports club yatwaye igikombe cya shampiyona ya Tanzania Ku munsi wejo nibwo yashyikirijwe iki gikombe mu mukino yari imaze gukina na namungo fc bikanganya 0:0 ariko kubera yari yaramaze gutwara iki gikombe inarusha amakipe ayikurikiye amanota menshi.


Mu mihanda yo muri Tanzania harimo ibyishimo bikomeye kubafana biyi kipe yambara umutuku n’umweru nkuko byagaragaraga mu mabara abafana bari bambaye ubwo bari baherekeje ikipe yabo ku kibuga cy’indege.


Simba sports club yatwaye iki gikombe inshuro ya gatatu yikurikiranya hariya muri Tanzania ikaba ari nayo izahagararira Tanzania mu mukino nyafurika ya caf champions league.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here