Hirya no hino kw’isi hari ibikorwa bigiye bitandukanye birwanya irondaruhu rikorerwa abirabura kw’isi hose ahanini bitewe n’urupfu rw’ugabo w’umwirabura uherutse gutotezwa muri leta zunze ubumwe za America biza no kumuviramo urupfu ninako byakomereje no mu mikino y’umupira w’amaguru.


Umupira w’amaguru ni umukino ukunzwe n’abantu benshi kw’isi kuburyo ubutumwa bwose watangiramo busakara cyane kandi bigaragarira no mubikorwa byinshi bijyanwa na banyirabyo mu mupira w’amaguru kugirango byamamare hose kw’isi aho iyo mikino igera.


Urupfu rwa George Floyd wapfuye azize uruhu rwe rwatumye abakinnyi,amakipe n’ibindi byose byacamo ubutumwa byihuse bihagurukira kwamagana ihohoterwa nironda ruhu bikorerwa abirabura kw’isi cyane ababa hanze y’umugabane wa Africa.


Amakipe yose yo kumugabane w’iburayi yamaganye iri hohoterwa ryakorewe George Floyd, amwe murayo makipe amenshi ni ayo mu bwongereza doreko nk’ikipe ya Arsenal mbere yo gukora imyitozo bagaruka nyuma ya coronavirus babanje bibuka urupfu rwa George bapfukama hagati mukibuga banambaye imyenda y’imikara yanditseho ko ubuzima bw’abirabura bufite agaciro (black lives matter).


Amakipe yakoze ibi bikorwa byiza si Arsenal gusa kuko Liverpool, Aston Villa, Manchester united nandi yose yakoze ibi bikorwa.


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’ubwongereza ritegura shampiyona ikunzwe kw’isi ry’umvikanye namakipe yose ayikina ko imikino yambere izaba amazina y’abakinnyi azakurwaho hakajyaho ubutumwa buvugako ubuzima bw’abirabura bufite agaciro black lives matter.


Si mu bwongereza gusa habaye iyamagana ry’ihohoterwa ry’abirabura kuko nahandi hose hatangiye imikino hagiye hagaragara ibikorwa bitadukanye byo kwamagana iri hohotera nkaho abakinnyi bishimiraga ibitego bakora ibimenyetso bigaragaza ko abirabura bakomeye kandi bashoboye ibi kandi byanatangajwe na perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’isi FIFA ko bamaganye iri hohoterwa kandi bishimiye abari kurirwanya.


Ibikorwa byihohorerwa ry’abirabura byagiye bigaragara kw’isi kuva mu mwaka ya kera ako bikarangira ntakibaye ntanubitinzeho gusa urupfu rwa George Floyd rwababaje abantu benshi bibakora ku mutima kuko amashusho yasakaye agaragaza umupolisi amutoteza ninayo mpamvu byahagurukiwe kurubu ahantu hose hari ubutumwa burwanya iki bikorwa kitari icy’ubumuntu.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here