Muyango Claudine yifurije umukunzi we Kimenyi Yves isabukuru nziza mu magambo y’urukundo aryoheye ugutwi.


Uyu munsi taliki ya 13 zukwa 10 nibwo umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na Kiyovu sport Kimenyi Yves yizihije isabukuru y’amavuko umukunzi we amufasha kuryoherwa n’iyi sabukuru.

Muyango yahaye ubutumwa Kimenyi Yves wagize isabukuru y’amavuko.


Muyango Claudine yabyutse ashyira ku rukuta rwe rwa Instagram aho akurikirwa n’abantu 201000 ubutumwa yageneye Kimenyi Yves bamaze igihe kirenga umwaka bakundana nkuko badahwema kubigaragariza ababakurikira agira ati:


Warakoze gutuma ngaragaza ikiza kiri muri ngewe,warakoze gutuma numva ndi umuntu mwiza, amajoro umara udasinzira iyo ndi mu bihe bibi,ndwaye,iyo ntasinziriye uba uri iruhande rwange uri umwunganizi ntifuza kuzatakaza mu buzima bwange kandi mpora mbisengera.

Muyango Claudine yashimagije umukunzi we Kimenyi Yves.


Muyango akomeza avuga ko umunsi Kimenyi Yves yinjiye mu buzima bwe bwahise buhinduka, anamushimira ko yatumye aba umugore wishimye kw’isi anavuga ko ari impano Imana yamwoherereje.


Muyango yabwiye Kimenyi Yves ati: mukunzi kuruyu munsi wizihiza isabukuru y’amavuko,wumveko umutima wange ariho ubarizwa,rimwe na rimwe njya nibaza icyo natanze ngo mpabwe Umugisha w’urukundo rw’umugabo nkawe, warakoze kunyuzuza no kunyereka kwishima nyabyo icyo aricyo, Mukundwa mbuze icyo mvuga gusa Isabukuru nziza.

Bamaze iminsi mu munyenga w’urukundo.


Kimenyi Yves ari mu rukundo na Muyango Claudine wabaye miss photogenic muri miss Rwanda 2019 aho bamaze umwaka bakundana kuko muri kanama 2019 nibwo urukundo rwabo rwagiye hanze bakaba muri uyu mwaka bashyira hanze amafoto agaragaza uko urukundo rwabo ruhagaze.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here