Mu mpera z’iki cy’umweru imikino yarakomeje hirya no hino ndetse n’abakinnyi b’abanyarwanda bamwe bitwara neza n’amakipe yabo abandi biza kuba bibi.


Umukinnyi wabimburiye abandi kujya mu kibuga ni myugariro Rwatubyaye Abdul aho kuruyu wa Kane taliki 10 ikipe akinamo ya Colorado springs switchbacks yatsindwaga n’ikipe ya Real Monarchy ibitego 4-1 gusa uyu musore yakinnye iminota 24 kuko yinjiye mu kibuga asimbura Ku munota wa 66 uyu musore akaba yari amaze igihe kinini adakina kubera ikibazo cy’imvune.

Nirisarike Salomon akomeje kwitwara neza muri Armenia.


Undi myugariro nawe ukina hanze y’u Rwanda waruri mu kibuga murizi mpera z’icyumweru ni Salomon Nirisarike ukina mu kiciro cya mbere muri Armenia mw’ikipe ya Fc Pjunic, ubwo iyi kipe yakinaga umunsi wa kane wa shampiyona kuruyu wa gatandatu yitwaye neza itsinda Gandzasar ibitego 2-0 uyu musore yarari mu kibuga akina iminota 90 y’umukino afasha ikipe ye kubona amanota atatu ya mbere kuva shampiyona yatangira byanatumye ihita iza Ku mwanya wa 5.


Bikomeje kuba bibi kuri Djihad Bizimana n’ikipe ye ya Waasland-beveren yo mu kiciro cya mbere mu gihugu cy’ububirigi ubwo bakinaga umukino wa Kane bikurikiranya batsindwa, nubwo Djihad atabanje mu kibuga yaje kwinjiramo mu gice cya kabiri Ku munota wa 63 asimbura ikipe ye iza gutsinda na Club Brudge ibitego 4-1 bituma Beveren ijya mu mazi abira kuko ubu mu mikino itanu bamaze gukina bafite amanota 3 gusa kandi binagoranye ko yayavaho kuko muriyi weekend bafite ikipe ikomeye ya Standard de Liege.


Abanyarwanda bakina mu gihugu cya Tanzania aribo Meddie Kagele ukinira Simba sports club, Mugiraneza Jean Baptist ukinira KMC, Haruna Niyonzima wa Younga Africans na Niyonzima Ally wa Azam fc bamwe bitwaye neza abandi biranga.
Ubwo ikipe ya Simba sports club ya Kagele yakinaga na Mtibwa sugar Kagele Meddie ukomeje kugorwa no kubona umwanya wo gukina hariya yinjiye mu kibuga asimbura Bernard Morrison ikipe ye ntiyanitwara neza kuko yaje kunganya igitego 1-1.


Haruna Niyonzima na Younga Africans baje gutsinda bigoranye Ku munota wa 84 igitego 1-0 batsinda Mbeya city yari yabagoye, gusa ikiza nuko Haruna Niyonzima yabanje mu kibuga kuruyu munsi wa kabiri wa shampiyona.


Mugiraneza jean Baptist na All Niyonzima bo ntibarabona ibyangombwa bibemerera gukina hariya gusa amakipe yabo akomeje kwitwara neza kuko Azam ya Ally yatsinze Coastal Union 2-0 naho KMC ya Migi itsinda Tanzania Prisons ibitego 2-0 mu mikino y’umunsi wa kabiri zose zakinaga.


Undi mukinnyi w’umurwanda warufite umukino murizi mpera z’iki cy’umweru ni Kevin Monnet-Paque ukinira ikipe ya Saints Etienne yo mu kiciro cya mbere mu gihugu cy’ubufaransa banaje kwitwara neza batsinda ikipe ya Strasbourg ibitego 2-0 harimo nicya Denis Bounga wumunya Gabon yatsinze kuri penaliti arinawe Monnet Paque yinjiye mu kibuga asimbuye Ku munota wa 84 w’umukino.

Monnet paque agenda agaruka gake gake nyuma y’igihe kirekire mu mvune.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here