Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda n’ikiciro cya kabiri mu bagabo n’abagore hamenyekanye amataliki ya nyayo bizatangiriraho.


Kuruyu wa kabiri taliki ya 13 ukwakira 2020 ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ferwafa ryandikiye amakipe yose yitabira amarushanwa itegura ibamemyesha ingengabihe y’igihe shampiyona zizatangirira uyu mwaka.


Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, Rwanda Premier league byatangajwe ko izatangira mu kwezi kw’ukuboza uyu mwaka guhera taliki ya 4 aho amakipe azamenyeshwa uko imikino izagenda ndetse n’igihe cya nyacyo imyitozo izatangirira mu gihe kizaza bitewe nuko bazagenda buzuza ibisabwa byose birimo ingamba zo kwirinda covid-19.

Ibaruwa yandikiwe amakipe.


Shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu Rwanda yari igeze mu ikuranwamo RYA 1/4 aho hafashwe amakipe 8 ane mw’itsinda A n’andi 4 mw’itsinda B aho ayo amakipe yatsindiye itiki ya 1/4 yamenyeshejwe ko iyo mikino izatangira taliki ya 13 ugushyingo kugeza taliki ya 21 ugushyingo hakamenyekana amakipe 2 azitabira shampiyona y’ikiciro cya mbere umwaka utaha w’imikino.

Ingengabihe y’amarushanwa ategurwa na ferwafa.


Andi marushanwa ategurwa na ferwafa harimo nka shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagore ntago iramenyekana igihe izatangirira gusa ikiciro cya kabiri mu bagore yo izakomeza guhera taliki ya 29 ugushyingo ubwo ikiciro cya mbere cyo kizaba gitangazwa yamaze kumenyekana amakipe azakitabira.


Igikombe cy’intwari uyu mwaka kizaba guhera taliki ya 25 mutarama kikazakinwa n’amakipe 4 yabaye ayambere muri shampiyona ya 2019-2020 gusa umukino wanyuma uzaba taliki ya 1 gashyantare hizihizwa umunsi w’Intwari.


Igikombe cy’amahoro cyo kizatangira mu kwezi kwa werurwe umwaka utaha guhera kuri 2 werurww kikaba kizakinwa kugeza taliki 4 arinaho hazamemyekana ikipe yagitwaye.


Ferwafa yatangaje ko amakipe yose agomba kwitegura impinduka izo arizo zose bitewe bitewe n’ingaruka zaterwa n’izamuka ry’icyorezo cya coronavirus.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here