Abakinnyi b’ikipe y’igihugu amavubi bapimwe icyorezo cya coronavirus mbere yuko bajya mu mwiherero bitegura umukino wa Cap Verte.


Kuruyu wa gatanu abakinnyi bahamagawe mw’ikipe y’igihugu amavubi babanje gukorerwa isuzuma ry’uko bahagaze kugira bamenye ko ntanumwe urwaye icyorezo hanyuma bage mu mwiherero my karere ka Bugesera.

Mico Justin yapimwe coronavirus.


Abakinnyi 37 bahamagawe n’umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent havuyemo abakinnyi b’ikipe ya Apr fc bari mu mwiherero I shyorongi aho bamazeyo hafi icyumweru bitegura imikino nyafurika.

Umuzamu Kimenyi Yves nawe yapimwe.


Abandi bakinnyi batari mu mwiherero ni abakina hanze y’u Rwanda harimo na Kevin Monnet Paque wari uhamagawe bwa mbere mw’ikipe y’igihugu amavubi ndetse n’abandi nka kapiteni Haruna Niyonzima n’abandi Bose bakina hanze.

Sugira Ernest nawe yapimwe.


Ikipe y’igihugu amavubi izakina imikino ibiri na Cap Vert aho u Rwanda ruzabanza muri Cap vert nayo ikagaruka kwishyura nyuma y’iminsi mike gusa nubwo bagiye mu mwiherero bamwe bavuga ko batinze kuko izindi kipe ziri gukina imikino ya gishuti bamenyereza abakinnyi bitegura imikino izaba mu kwezi gutaha.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here