Mu rwego rwo kwitegura imikino ya Chan izaba mu kwezi gutaha kwa mutarama u Rwanda rwateguye imikino ibiri ya gishuti n’amakipe y’ibihugu ya Namibia na Congo Brazzaville.


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ari mu mwiherero mu karere ka Bugesera akomeje kwitegura imikino y’igikombe cya afurika ariko cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu arinarwo rwego yatumiyemo amakipe abiri bazakina imikino ya gishuti igomba kubera mu Rwanda mu kwezi gutaha.

Amavubi agomba gukina imikino ibiri ya gishuti.


Amavubi azakina imikino ibiri ya gishuti n’igihugu cya Namibia undi bawukine na Congo Brazzaville zose z’abakina imbere mu gihugu kuko ayo makipe yose azitabira iki igikombe cy’afurika kigomba kuzabera mu gihugu cya Cameron mu kwezi kwa mutarama 2021.


Iyi mikino ya gishuti iteganijwe gutangira guhera taliki ya 7 mutarama aho nirangira u Rwanda ruzahita rufata inzira ijya mu gihugu cya Cameron gukina iyi mikino kuko ikipe y’u Rwanda amavubi iri mw’itsinda C ririmo igihugu cy’abaturanyi cya Uganda, Morocco ndetse na Togo.

Abakinnyi b’amavubi baraye bakoreye imyitozo Kuri sitade amahoro.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here