Ntibyakunze kw’Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yakinaga umukino wayo wa mbere muri CeCafa yabatarengeje 17 izanatanga itike yo gukina igikombe cya afurika.


Ni imikino yose iri kubera mu karere ka Rubavu Kuri sitade Umuganda ikaba ihuje amakipe yo muri afurika y’iburasirazuba aho amavubi y’abato yakinaga umukino wa mbere aza gutsindwa na Tanzania ibitego 3:1.


Umukino amakipe yombi yatangiye akina umukino wihuta Tanzania ifite inyota nyinshi yo gutsinda ibitego byaje no kuyihira kuko hakiri kare yaje gutsinda igitego ku burangare bw’abamyugariro b’u Rwanda ndetse iza no kubona ikindi gitego cya kabiri nabwo ku burangare bw’abasore b’inyuma byanatumye umutoza Yves Rwasamanzi ahita akuramo umusore wo hagati ashyiramo undi byagaragaraga ko adahagaze neza.


Ikipe y’u Rwanda yaje kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 20 gitsinzwe n’umuhungu witwa Irihamye Eric Kuri penaliti kw’ikosa ryari rikoreye rutahizamu w’u Rwanda Salim Saleh wari wazonze abamyugariro ba Tanzania byanatumye u Rwanda rwiharira iminota yose y’igice cya mbere kiza kurangira ku bitego 2:1.


Mu gice cya kabiri u Rwanda rwaje rwataka cyane gusa umuzamu wa Tanzania wari uhagaze neza akomeza kubabera ibamba ahubwo ku burangare bw’ibinyuma b’u Rwanda Tanzania iza kubona igitego cya gatatu byanatumye abasore b’amavubi bacika intege nubwo Irihamye Eric yaje guhusha penaliti mu minota yanyuma aho yayikubise igiti cy’izamu n’ubundi rikaba ryari ikosa rikorewe Salim Saleh wagize umukino mwiza cyane.


Wari umukino wa mbere muri Cecafa ku Rwanda ndetse na Tanzania zose ziri nw’itsinda rimwe kuko ku munsi wejo hari habaye umukino mw’itsinda rindi aho Kenya yanganyije na Ethiopia 0:0 gusa kuruyu wa gatatu u Rwanda rukaba ruzagaruka mu kibuga rukina n’ikipe y’igihugu ya Djibouti kw’isaha ya 17:00 n’ubundi Kuri sitade Umuganda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here