Ikipe y’igihugu y’abana batarengeje imyaka 17 yasezerewe mw’irushanwa rya Cecafa riri kubera I rubavu nyuma yo kunganya na Djibouti 0:0.


Amavubi y’abato yakinaga umukino wa kabiri wayo muri Cecafa y’abatarengeje imyaka 17 bashaka n’itike yo kuzakina igikombe cya afurika cy’abatarengeje iyi myaka mu gihugu cya Morocco.

Abasore ba Djibouti bagoye u Rwanda baranganya.


Ni umukino wabereye Kuri sitade umuganda aho aba basore bakiri bato bagerageje gusatira ikipe y’igihugu ya Djibouti gusa biranga bigera naho u Rwanda rwabonye penaliti mu minota ya nyuma gusa umusore witwa Sultan Bobo ayiteye umuzamu wa Djibouti awukuramo binarangira ikipe zombi zinganyije 0:0.

Amavubi azakomeza ariko Djibouti itsinzwe na Tanzania hejuru y’ibitego 2.


U Rwanda rwasezerewe nyuma yo gutsindwa na Tanzania Ku mukino wa mbere 3:1 ndetse n’umukino wa kabiri bakinaga aba basore bakaba bananiwe gutsinda Djibouti ngo bafate umwanya wa kabiri ubaha itike yo gukina 1/2 cy’aya marushanwa Djibouti yo ikaba igifite umukino izakinamo na Tanzania kuruyu wa gatanu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here