Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi basubijwe by’igitaraganya mu mwiherero mu karere ka bugesera nyuma yaho bamwe muribo Bari banamaze kugera mu miryango yabo.

Kuruyu wa gatatu taliki ya 3 gashyantare nibwo ikipe y’igihugu Amavubi yageze mu Rwanda ivuye mu gihugu cya Cameron aho yari yaritabiriye irushanwa ry’amakipe y’ibihugu y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu Aho yanaje kuviramo muri 1/4 ikuwemo na Guinea.

Amavubi afitiwe ubutumwa bukomeye byanatumye abakinnyi bagaruka mu mwiherero.

Kuwa kane nibwo abakinnyi benshi batashye mu mago yabo nyuma yo gupimwa Covid-19 gusa abandi bakaba Bari bagihari bategereje gutahanwa n’imodoka y’ikipe y’igihugu gusa ntibyatinze kuko uwo munsi bahise bahamagarwa Bose babwirwa ko bagomba kugaruka kuri hotel kuko ngo hari umuyobozi ushaka kubabona akanabasezerera bahita bagaruka gusa kuwa gatanu uyu muyobozi yari buze ntiyaza byavugwaga ko agomba kuza kuruyu wa gatandatu nubwo bitaramenyekana neza uwariwe cyangwa niba yanaje.

Amavubi mu rugendo yagiriye muri Cameron nubwo yaje gusezererwa muri 1/4 kirangiza aho abantu bishimiye uko bitwaye cyane mu mikino 3 y’amatsinda bikaba bivugwa ko ashobora kuba Ari nyakubahwa perezida wa republica Paul kagame uri buhure naba basore doreko Bose banategetswe kwiyogoshesha kugira bazabe basa neza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here