Ikipe y’igihugu Amavubi y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu aho iri muri Cameron yerekanye imyambaro izakoresha muri Chan yitabiriye.

Ni umuhango wabaye kuruyu wa gatandatu nyuma y’imyitozo abasore bayobowe n’umutoza Mashami Vincent Bari bamaze gukora nuko hakurikiraho guhabwa buri mukinnyi na nimero ye azaba yambaye mu mugongo guhera ku bazamu kugeza imbere.

Buri mukinnyi yahawe nimero asanzwe yambara.

Abakinnyi bakomeye basanzwe bahawe nimero basanzwe bazwiho cyane mw’ikipe y’igihugu nkaho Ndayishimiye Éric bakunda kwita Bakame yahawe 1, Tuyisenge Jacques ahabwa nimero 9, Hakizimana Muhadjiri ahabwa 10 Rutanga Éric abona gatatu nubundi asanzwe yambara n’abandi basore Bose bagenda bahabwa nimero bitegura umukino u Rwanda rufitanye Uganda kuruyu wa mbere mw’itsinda C.

Jersey Kwizera Olivier azakoresha yavugishije abantu cyane.

Icyatunguranye cyane kuriyi myambaro ni uw’umuzamu Kwizera Olivier wasakaye kumbuga nkoranyambaga cyane urubuga rwa Twitter aho bigaragara ko hasibwe ijambo Rwanda bakandikaho Kwizera byateje impagarara abantu bakomeza kwibaza impamvu bataguriwe Indi myambaro Kandi baragiye bambaye indi isanzwe bigaragara ko ihenze.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here