Umukino wahuzaga ikipe y’igihugu amavubi na Cap Vert urangiye amakipe yombi anganyije 0:0 umukino ikipe y’u Rwanda yagiyemo ishaka amanota ya mbere mw’itsinda ryayo.

Abakinnyi b’amavubi babanje mu kibuga uyu munsi.


Ni umukino watangiye kw’isaha ya saa kenda mu gihugu cya Cap Vert bikaba byari i saa kumi nebyiri hano mu Rwanda aho abasore b’u Rwanda baje bashaka amanota atatu ariko ya mbere kuko iyi kipe yari ifite 0 gusa umukino utaje kuborohera ukaba urangiye banganyije 0:0.

Aba kapiteni Ku mpande zombi mbere y’umukino.


Umutoza Mashami Vincent yari yabanje mu kibuga abakinnyi benshi bakina hanze y’u Rwanda kuko nibo bari bafite imikino myinshi mu maguru yabo kuko abakina imbere mu gihugu abenshi baherukaga gukina imikino mu kwezi kwa werurwe.


Abasore b’u Rwanda 11 babanjemo ni Kwizera Olivier, abugarira: Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Manishimwe Emmanuel na Ombolenga Fitina. Abo hagati : Mukunzi yannick,Ally Niyonzima,Djihad Bizimana na Haruna Niyonzima naho ba rutahizamu ni Meddie Kagele na Jacques Tuyisenge.


Ikipe y’igihugu ya Cap Vert yihariye umukino cyane cyane hagati mu kibuga kajya ica imbere y’izamu ry’u Rwanda gusa umuzamu w’ikipe y’u Rwanda Kwizera Olivier akababera ibamba atabara izamu we na ba myugariro be barimo Abdul Rwatubyaye na Manzi Thierry gusa nubwo yaramaze imyaka hafi 3 atagaragara mw’ikipe y’igihugu umuzamu yagize umukino mwiza cyane.

Olivier Kwizera witwaye neza ari na Meddie Kagele Bose bari mu kibuga.


Ikipe y’igihugu irahita ifata indege yihariye igaruka mu Rwanda iza kwitegura umukino wo kwishyura uzayihuza n’ubundi na Cap Vert Kuri sitade ya Kigali i nyamirambo bareba ko babona intsinzi yabo ya mbere mw’itsinda barimo.
Kurubu u Rwanda ni urwa Kane mw’itsinda ririmo Cameron ya mbere nubwo isanzwe ifite itike kuko ariyo izakira iyi mikino, bikaba ikurikiwe na Madagascar ndetse na Cap Vert u Rwanda rukaza Ku mwanya wa 4 gusa Ku makipe yose kubona itike biracyashoboka bitewe nuko Cameron yaje gutsinda Madagascar 4:1.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here