U Rwanda rwanganyije n’ikipe y’igihugu ya Uganda mu mukino wahuje aya makipe yombi muri CHAN iri kubera muri Cameron.
Ni umukino wabaye kuruyu wa mbere kw’isaha ya saa tatu za zijoro Aho amakipe yombi yari yaje yabukereye u Amavubi y’u Rwanda yaje yambaye imyenda yayo y’ubururu naho Uganda iza yambaye umuhondo hejuru n’umweru hasi.


Umukino watangiye amakipe yombi asa nkaho asatirana gusa bikagaragara ko u Rwanda arirwo ruri hejuru runahusha ibitego ku bataka harimo Jacque Tuyisenge na Hakizimana Muhadjiri bagenda bagora ubwugarizi bw’iyi kipe ya Uganda itozwa na Johnny Manhcestry wigeze gutoza Amavubi.
Umukino waranzwe na Uganda yayoboye umukino mu guhererekanya hagati mu kibuga gusa u Rwanda rukaba ari rwiza mu kwataka gusa amahirwe ntiyaza gukunda imipira igenda ifata imitambiko y’izamu bigaragara ko abasore b’imbere b’u Rwanda bafite ikizere cyo gushaka gutsinda kurusha Uganda nubwo byaje kurangira amakipe yombi ntawubonye igitego.




Mw’itsinda C u Rwanda rurimo hari umukino wari wabanje mbere yaho wahuzaga ikipe y’igihugu ya Togo na Morocco aho iyi kipe ya Maroc ifite igikombe cya Chan giheruka binarangira Togo itsinzwe bigoranye 1:0 cyabonetse kuri penaliti.


Ikipe y’igihugu Amavubi izongera kugaruka mu kibuga kuruyu wa gatanu aho azakina na Maroc naho Uganda yo izakina na Togo mu mukino wa kabiri wiri tsinda aho ikipe ebyiri arizo zigomba kujya mu mikino yo gukuranamo gusa kurubu Maroc niyo iyobowe iri tsinda n’amanota atatu u Rwanda na Uganda zigakurikiraho n’inota rimwe rimwe.