Ikipe ya Kiyovu sport yahagaritse amasezerano y’abakinnyi n’abakozi bayo Bose bitewe nuko nta mikino ihari Kandi n’ubushobozi bukaba Ari buke.

Kuruyu mugoroba wo kuwa gatanu nibwo Kiyovu sport yashyize hanze Itangazo ribwira abakozi bayo ko babaye bahagaze ku kazi kugeza igihe kitazwi aho imikino izaba yongeye gukomorerwa.

Itangazo Kiyovu sport yageneye abakinnyi.

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter Kiyovu sport yagize iti“Dushingiye ku cyemezo cya FERWAFA cyo gusubika amarushanwa ya shampiyona kuva kuwa 12 Ukuboza 2020, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwafashe umwanzuro wo gusubika amasezerano y’abakozi kugeza igihe irindi tangazo risubukura amarushanwa rizazira.”

Ubutumwa bw”‘iyi kipe bwakomeje buvuga ko ubuyobozi buzakomeza kuba Hafi no gufasha abakinnyi ba Kiyovu muribi bihe bigoye cyane ku banyamupira.

Kiyovu uyu mwaka yari yiyubatse cyane ndetse ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na juvenal butanga ikizere ku bafana gusa byatunguranye kuba iyi kipe ariyo ibimburiye izindi gukura abakinnyi mukazi bitewe n’amikoro make yatewe na covid-19.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here