Premier league yuyu mwaka nyuma yo kurangira hari amazina menshi yahise asezera Ku mupira abandi basezerera amakipe yabo banayashimira igihe bamaranye.


Uwari captain wa Manchester City David Silva nyuma y’imyaka myinshi akinira iyi kipe yo mu mugi wa Manchester hagati mu kibuga yatangaje ko atazongera gukinira iyi kipe agiye gushakira abandi ubuzima bivugwa ko yaba agiye kujya muri al ashd itozwa na Xavi Hernandez,David silva yaje muri Manchester city muri 2011 ayikinira imikino myinshi anatwaramo igikombe bine by a shampiyona n’ibindi bihembo bikomeye.


Leighton Baines nawe yari captain wa Everton Ku myaka 35 we yatangaje ko arekeye gukina umupira w’amaguru, uyu mwongereza wakuriye mw’ikipe ya Wigan athletic yaje muri Everton aza no kugera aho ayibera captain Ku kuguru kwe kw’imoso akina kuruhande rw’iburyo ariko yugarira kurubu ntituzongera kumubona mu kibuga nk’umukinnyi kuko yamaze gusezera kuri Everton ndetse n’abakunzi b’imikino.


Pedro Rodriguez nawe ari mubakinnyi basohoka muri premier muriyi mpeshyi kuko umukino Chelsea yakinnye na wolves wari uwanyuma kuruyu mugabo wumunya espagne waje muri Chelsea avuye muri Barcelona nk’intizanyo gusa Chelsea iza gushima imikinire ye iramugura imugumana nk’umukinnyi wayo kurubu yari akiyikinira mu gushaka ibitego aca Ku mpande abo bakunda kwita aba winger.


Myugariro wumunya Serbia Dejan Lovren nawe yamaze gusohoka muri Liverpool nyuma yo kuyihesha igikombe cya shampiyona na champions league mu mwaka itanu ayimazemo, uyu mugabo yamaze kumvikana n’ikipe ya zenith St Petersburg ubu ntazongera kugaragara muri premier league kuko ikipe ye yamaze kumutanga Ku buntu ngo age gushakishiriza ahandi.


Abakinnyi bakomeye batazagaruka muri premier league barimo nabo ikipe zabo zamanutse mu kiciro cya kabiri kubera umusaruro Mike muriyi shampiyona ikomeye kw’isi harimo amazina azwi nka Nathaniel Ake, Abdoulaye Doukure,Max Aarons, Troy Deeney, Gerrard derofeu, n’abandi amakipe yabo yamanutse kurubu nibaba bayagumyemo bizaba bishoboka ko batazakina premiere league umwaka utaha.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here