Abakinnyi 6 b’ikipe ya Apr fc barwaye malaria bikaba byamenyekanye ubwo iyi kipe yakinaga umukino wa gishuti na As Kigali abo bombi ntibagaragare Ku rutonde rw’iyi kipe.


Kuruyu wa Kane taliki ya 22 nibwo hari hateganijwe umukino wa gishuti wari buhuze ikipe ebyiri zizitabira imikino nyafurika zihagarariye u Rwanda aho zanaje kunganya 1:1 gusa abantu bakomeza bibaza aho bamwe mu bakinnyi bari gusa biza gutangazwa n’iyi kipe ko bamwe muribo banduye malaria.

Jacques Tuyisenge ntiyakinnye umukino we wambere muri Apr kubera Malaria.


Uyu mukino ni ubanza muri ibiri izi kipe zigomba guhura hagati yazo aho wabereye ku kibuga cya ahyorongi aho ikipe ya Apr fc isanzwe ikorera imyitozo ibitego bikaba byatsinzwe na Mugunga Yves wari winjiye mu kibuga asimbura Bizimana Yannick ndetse na Hakizimana Muhadjiri atsindira As Kigali kuri coup franc.


Abakinnyi batagaragaye muruyu mukino kubera ko barwaye Malaria harimo rutahizamu mushya iyi kipe iherutse kugura Jacques Tuyisenge harimo kandi myugariro wayo ukomeye Manishimwe Emmanuel bakunze kwita Mangwende,harimo Rwabuhihi Aime Placide,Ngabonziza Gylain,Mushimiyimana Muhammed ndetse na Ishimwe jean Pierre.

Myugariro Manishimwe Emmanuel nawe arwaye malaria.


Apr fc na As Kigali zateguye imikino ibiri ya gishuti aho uwo kwishyura ushobora kuba kuriki cy’umweru Kuri sitade ya Kigali I nyamirambo ndetse zikaba zizanakomeza imyeteguro zishaka n’indi mikino ya gishuti kugirango zirebe ko zazitwara neza mu mikino nyafurika zizitabira mu kwezi gutaha.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here